
#TheBibleTalk- Christmas: ese umukristo akwiye kwizihiza Noheli? Episode 008
01/03/23 • 8 min
Previous Episode

#TheBibleTalk: Gutoranywa (Pre-destination cg Election) Episode 007
Muraho neza! Muri episode y'uyu munsi, turaganira ku ngingo ijya iyeza impaka cyane mu itorero: GUTORANYWA N'IMANA. Akenshi bikunze guteza urujijo, aho usanga bamwe bemeza ko Imana itoranyiriza abayo ubugingo, abandi bakemeza ko Buri muntu wese aba ashobora kwizera agahabwa ubugingo, cg ko muyandi magambo ntawe bigenewe. Ariko se mubyukuri n'iki Bibiliya ivuga kuri iyi ngingo? Ushaka gusoma gusa, wanyarukira kuri Blog yacu ukanze hano mubihe biza turatangira no gukoresha YouTube isanzwe. Wumvise uyobowe cyangwa ushaka ko tuzabana, wasiga ukoze Subscribe ukanze hano Imana ibahe umugisha
Next Episode

#TheBibleTalk - Iby'Umusore w'umutunzi (Mariko 10:17-27) Episode 009
Mk 10:17-27 [17] Ageze mu nzira umuntu aza aho ari yirukanka, aramupfukamira aramubaza ati “Mwigisha mwiza, nkore nte ngo mbone kuragwa ubugingo buhoraho?” [18]Yesu na we aramubaza ati “Unyitira iki mwiza? Nta mwiza keretse umwe: ni we Mana. [19]Uzi amategeko ngo ‘Ntukice, ntugasambane, ntukibe, ntukabeshyere abandi, ntukariganye, wubahe so na nyoko.’ ” [20]Aramubwira ati “Mwigisha, ayo yose narayitondeye mpereye mu buto bwanjye.” [21]Yesu amwitegereje aramukunda aramubwira ati “Ushigaje kimwe: genda ibyo ufite byose ubigure impiya uzifashishe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.” [22]Yumvise iryo jambo mu maso he harahonga, agenda afite agahinda kuko yari afite ubutunzi bwinshi. [23]Yesu araranganya amaso abwira abigishwa be ati “Erega biraruhije ko abatunzi binjira mu bwami bw'Imana!” [24]Abigishwa be batangazwa n'amagambo ye. Nuko Yesu arabasubiza ati “Bana banjye, ni ukuri biraruhije ko abiringiye ubutunzi binjira mu bwami bw'Imana! [25]Icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu zuru ry'urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bw'Imana.” [26]Barumirwa cyane bati “Ubwo bimeze bityo ni nde ushobora gukizwa?” [27]Yesu arabitegereza arababwira ati “Ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana ko si ko biri kuko byose bishobokera Imana.”
If you like this episode you’ll love
Episode Comments
Generate a badge
Get a badge for your website that links back to this episode
<a href="https://goodpods.com/podcasts/kainos-perspectives-247607/thebibletalk-christmas-ese-umukristo-akwiye-kwizihiza-noheli-episode-0-28216187"> <img src="https://storage.googleapis.com/goodpods-images-bucket/badges/generic-badge-1.svg" alt="listen to #thebibletalk- christmas: ese umukristo akwiye kwizihiza noheli? episode 008 on goodpods" style="width: 225px" /> </a>
Copy